ITANGAZO
Ubuyobozi bw’ itorero E.P.A.D.R Rwabutazi rifite Umushinga RW0954 Rwabutazi uterwa Inkunga na Compassion International Rwanda, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari isoko No: 01/SM/RW0954/FY27 ryo kugurira abagenerwabikorwa 243 ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, ibikapu (School bags). ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe ubuyobozi bw’itorero E.P.A.D.R Rwabutazi kandi iriho umwirondoro wuzuye wusaba isoko
- Kuba afite icyemezo cya RDB kimuha uburenganzira bwo gukora imirimo ijyanye n’ubucuru bw’ikoresho byishuri kiriho umukono wa Noteri
- Kuba afite icyemezo kigaragaza ko nta mwenda afitiye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA kitarengeje amezi 3.
- Urupapuro(Facture preform) igaragaza igiciro ku gicuruzwa kimwe (Unit Price) .
- Kuba akoresha inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine)
- Icyemezo cya VAT (value added tax) kiriho umukono wa Noteri
- Photocopy y’Irangamuntu y’uwusaba isoko.
- Ibyangombwa byibuze 3 bigaragaza ko yigeze akora imirimo nkiyi kandi neza.
- Kuba yishyuye amafaranaga ibihumbi icumi ((10,000Frw) adasubizwa amwemerera gupiganira isoko akishyurwa kuri konte 4035200050234 E.P.D.R.Rwabutazi iri muri Equity Bank.
- Usaba isoko ryo kugemura ibikapu byishuri agomba kuba yarabanje gusura urugero ry’igikapu (Sample) ku ibiro byumushinga mu amasaha yakazi kuva itariki 23/07-06/08/2026.
URUTONDE RW’IBIKENEWE
| NO | IBIKORESHO BIKENEWE |
| 1 | Original Bic (Blue Pens) |
| 2 | Black Pencil Droplines |
| 3 | Sharpener |
| 4 | Squars & Lines’ Exercise Book Nkundamahoro Pg 120 |
| 5 | Squares’ Exercise Book Nkundamahoro Pg 200 |
| 6 | Squares’ Exercise Book Nkundamahoro Pg 96 |
| 7 | Calligraphy 48pg |
| 8 | Registers Fils square |
| 9 | Sets |
| 10 | Scientific calculator |
| 11 | Periodic Table D |
| 12 | Secondary School Bag (DUSLANG 9252C Big Size) |
| 13 | Upper Primary School Bag (DUSLANG 9252C Medium Size) |
| 14 | Lower Primary School Bag (DUSLANG 9252C Small Size) |
Ikitonderwa:
Ubyifuza yapiganira isoko ryakimwe ni ukuvuga Bags cyangwa amakaye n’amakaramu.
Kubabyifuza kandi babifitiye ubushobozi bakwihutira gutanga ibyangobwa bisabwa kuri Email y’umushinga RW0954 Rwabutazi rw0954aogrwabutazi@gmail.com, mugatanga copy eniyonzima@rw.ci.org, , bitarenze tariki ya 06/08/2026 saa yine n’igice za mugitondo (10h30) ipiganwa rikazafungurwa kuri iyo tariki saa (11h00) tanu zuzuye ku ibiro by’umushinga biherereye mu intara y’Iburasirazuba akarere ka Kirehe umurenege wa Gatore, akagali ka Rwabutazi Umudugudu wa Samuko, nyuma yiyo saha (10h30) ntawuzemererwa gutanga ibyangombwa ,uzatsindira iryo soko akazamenyeshwa binyuze kuri Email yatanzeho ibyangowa bye.
Mukeneye ibindi bisobanuro mwakwifashisha numero za telephone 0789658367
Bikorewe i Rwabutazi, kuwa 22/07/2026
Rev. Pastor Onesme Ndayisaba
Umuyobozi w’itorero.