ITANGAZO
Ubuyobozi bw’umushinga RW0884 EAR Ntarama w’ itorero EAR Ntarama, Diyoseze ya Kigali, uterwa inkunga na Compassion International buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hateganijwe isoko ryo kwambika abana inkweto z’ishuri z’umukara ku bagenerwabikorwa bawo 249.
Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kwandika ibaruwa isaba iryo soko yandikiwe umushumba w’itorero rya EAR Ntarama
- Facture proforma igaragaza igiciro yatanze ku nkweto imwe ndetse n’igiteranyo cya zose.
- Kuba afite photocopie ya facture ya E.B.M yerekana ko atanga iyo facture
- Kuba afite ibyangombwa bimuranga aribyo :
(Tin Number, Icyemezo gitangwa na RDB( Kigaragaza ibyo yemerewe gupiganira ko harimo ibijyanye no kwambika inkweto, Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya Rwanda Revenue, Icyemezo gitangwa na RSSB cya CERTIFICATE OF CLEARANCE ) byose biriho umukono wa Noteri.
- Kuzana ibyemezo by’ahantu 3 (by’umwimerere cyangwa biriho umukono wa Noteri mugihe bitari umwimerere) byerekana ko yakoze imirimo nkiyi akayirangiza neza bitarengeje amezi atandatu (6months)
- Kuzana photocopie y’indangamuntu
- Bordereau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi icumi (10,000) Y’igitabo adasubizwa
N.B: Itariki yo gutanga amabaruwa ni kuwa 11/11/2026 bitarenze saa Sita zuzuye (12h00) kubiro by’umushinga RW0884, gufungura amabaruwa ni kuri uwo munsi saa 12h 05 zuzuye , Amafaranga yo kugura DAO anyuzwa kuri compte N°100162798687 ya RW0884 EAR NTARAMA,iri muri banki ya Kigali angana n’ibihumbi icumi (10,000frws) adasubizwa bakazaza gufata agatabo gakubiyemo amabwiriza arambuye y’isoko guhera tariki 04/11/2026 , bazanye na Photocopie ya bordereau bishyuriyeho ayo mafaranga mu masaha y’akazi bakayibatereraho kashe ya reception ,kubindi bisobanuro mwabariza kubiro by’umushinga ku masaha y’akazi , mu mudugudu wa Kabaha, akagari ka Kanzenze , umurenge wa Ntarama , Akarere ka Bugesera cyangwa kuri numero za telephone zikurikira:0788657118&0788582529
Bikorewe I Ntarama kuwa 26/10/2026
Umushumba w’itorero EAR Ntarama
Rev. BANGAMWABO Jean