ITANGAZO RYO GUTANGA AKAZI KO KUBAKA URUGO MBONEZAMIKURIRE (ECDs)
Itorero presbyteriene mu Rwanda (EPR) binyuze mu mushinga waryo EPR- Turakura Kids Rwanda ku nkunga ya Help a Child riramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi n’ibyangombwa, ko EPR yifuza gutanga akazi ko kubaka ECDs 2 mu Kagali ka Kigarama mu Murenge wa Nzige n’ Akagali ka Byinza Mu Murenge wa Rubona ndetse no gusana ECD imwe iherereye mu kagali ka Kabuye mu Murenge wa Rubona.
-Yifuza kandi gutanga akazi ko gusana ECD Ejo heza mu kagali ka Kabuye ndetse no gusana Child friendly Space (CFS) iri ku Murenge wa Fumbwe
- Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuba yujuje ibyangombwa bigaragara ku mugereka w`iri tangazo, kandi akabanza kwishyura amafranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25.000Frw) adasubizwa azashyirwa kuri compte 100000481062 EPR apppui aux initiatives iri muri BK.
Gusura ahazakorerwa imirimo biteganyijwe kuwa 31/07/2026 saa ine za mu gitondo mu murenge wa Rubona, Nzige na Fumbwe. Tuzahagurukira kuri EPR Rwamagana ku biro bya EPR Turakura Kids Rwanda.
Amadosiye yuzuye asaba ako kazi agomba kuba yagejejwe ku biro bikuru bya EPR mu Kiyovu bitarenze taliki ya 07/08/2026 saa kumi nimwe zumugoroba. Italiki yo gufungura amabaruwa ni kuwa 11/08/2026 , 14:00.
Bikorewe i Kigali, kuwa 24 Nyakanga 2026
Rev Dr Pascal BATARINGAYA
Prezida wa EPR
IBYO UPIGANIRWA ISOKO AGOMBA KUBA YUJUJE
A. IBISABWA BYO KURI TEKENIKI
- Ibaruwa isaba yandikiwe umuyobozi mukuru w’Itorero rya EPR.
- Umwirondoro w’ upiganwa ugaragaza amateka ya company, umutungo uyifasha gukora ibikorwa byayo, aderesi yuzuye ndetse n’aho ikorera.
- Icyemezo cy’iyandikwa gitangwa na RDB kigaragaza ko ibikorwa by’ingenzi by’upiganwa ari ubwubatsi.
- Icyemezo cyemeza ko nta mwenda w’imisoro sosiyete ibereyemo RRA kandi kigifite agaciro.
- Icyemezo cyo kutabamo umwenda w’imisanzu gitangwa na RSSB kigifite agaciro.
- Kopi y’indangamuntu y’upiganwa cyangwa ya nyiri sosiyete ipiganirwa isoko.
- Icyemezo cya VAT n’icyemezo cyerekana ko ukoresha EBM gitangwa na RRA (Electronic Billing Machine) kigifite agaciro.
- Icyemezo cyerekana ko upiganwa cg Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ipiganwa nta byaha afite (Criminal Record) kandi kigifite agaciro.
- Kuba upiganwa yiteguye gutangira imirimo yo kubaka akazahabwa avance agejeje ku kigero cya 60% cy`ibyo azubaka.
- Dosiyete igomba kuba iri mu cyiciro cya D mu rwego rw’ubwubatsi ku rutonde rwa AEBTP rwavuguruwe mu 2026.
- Icyemezo cyerekana ko umuntu atigeze ahomba “Good Standing” gitangwa na RDB kigifite agaciro.
- Gutanga nibura ibyemezo bibiri by’imirimo yakozwe neza bigaragaza ko upiganwa cyangwa sosiyete yakoze imirimo isa n’iri soko apiganirwa n’amasezerano yiyo mirimo yakoze ahandi. Kimwe muri ibyo byemezo bibiri kigomba kuba kigaragaza akazi gafite agaciro kangana cyangwa karuta ako isoko risabirwa, kandi kikaba giherekejwe n’icyemezo cy’uko uwo murimo wakozwe neza mu gihe cy’imyaka nibura ibiri ishize.
- Kwerekana abakozi bashobora gukora iyo mirimo n’uburambe bwabo (CV z’aba injeniyeri 3, harimo 2 banditswe mu rugaga rwa benjeniyeri mu Rwanda).
NB : bagomba kuba bafite ceritifika zigifite agaciro (2026) zitangwa nurugaga rwa banjeniyeri mu rwanda
14.Gahunda cyangwa amatariki ateganyijwe yo kurangiza imirimo.
15.Urutonde rw’ibikoresho n’imodoka sosiyete ifite, hamwe n’ibihamya by’uko ari ibyayo cyangwa ibikodeshwa, kandi bifitanye isano n’akazi kagomba gukorwa.
16.Inyandiko zose ziboneka muri sisitemu zo kuri internet zizagenzurwa mu gihe cy’isuzuma; izizagaragara ko zitavuguruwe, sosiyete izahita ikurwamo.
Ntabwo sosiyete zishyize hamwe (Joint Venture Companies) zemerewe kwitabira iri soko.
B. INYANDIKO ZISABWA KUBIJYANYE N’ IMARI
- Inyandiko za banki zemejwe (Certified Bank Statements) z’amezi atatu aheruka, zigaragaza amafaranga aheruka kuba kuri konti ari hejuru ariko atari munsi ya miliyoni mirongo icyenda 90,000,000Fr. (Zigomba kuba zifite kashe y’umwimerere ya banki). Kuba kuri konti ya sosiyeti hariho amafaranga ahagije biri mubizamuzamurira amanita.