ITANGAZO RY’ISOKO RYO GUKORA ISUKU
Ubuyobozi bw’umuryango w’ivugabutumwa murubyiruko (Youth for Christ/Rwanda (YFC/Rwanda) burifuza gutanga isoko ryo gukora isuku mu busitani n’inyubako za Youth for Christ/Rwanda ndetse no mu nyubako n’ubusitani by’ amashuri ya Kigali Christian School (Kigali Campus ikorera I Kibagabaga), Kigali Christian School(Rwamagana Campus ) ikorera mu murenge wa Muhazi akarere ka Rwamagana na Kigali Christian School (Gicumbi Campus) ikorera mu karere ka Gicumbi Umurenge wa Byumba , akagali ka Kibali, umudugudu wa Rugarama, Itangwa ry’isoko rizanyura mu ipiganwa rikurikije amategeko n’amabwiriza agenderwaho mu gutanga amasoko muri YFC/Rwanda. Abapiganwa bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Photocopie y’icyemezo gitangwa na RDB Kigaragaza ko ufite uburenganzira bwo gukora iyo mirimo, cyangwa icyemezo gitangwa na RCA kuri za cooperative.
- Icyemezo gitangwa na RURA.
- Icyemezo kigaragaza ko utabereyemo umwenda ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro (attestation de non cleance )
- Attestation de bonne fin de service ( icyemezo kigaragaza imikorerere myiza ku muntu cyangwa cooperative ku bakoze iyo mirimo).
- Photocopy y’irangamuntu mugihe ari umuntu kugiti cye, ku bakora nka cooperative, cyangwa company; kuzana icyangombwa kibaranga.
- Kuba ufite icyemezo kigaragaza ko utanga inyemezabwishyu ya EBM
Amabaruwa agaragaza ibikenewe byose murayasanga mu biro bya KCS/Kigali Campus ikorera I Kibagabaga, na Rwamagana Campus ikorera mu murenge wa Muhazi akarere ka Rwamagana, na Gicumbi ikorera mukarere ka Gicumbi Umurenge wa Byumba akagali ka Kibali; nyuma yo kwishyura amafaranga adasubizwa ibihumbi icumi (10,000Frws) kuri Conti No 100004149356 ya JPCR/ Ecole Chretienne de Kigali iri muri BK na No 040-0693867-09 ya YFC/KCS –Rwamagana iri muri BK.
Umunsi ntarengwa wo gufata amabaruwa ni kuwa 19/10/2026 saa kumi z’amanywa (16h00).
Bikorewe i kigali kuwa 12/10/2026
Umuyobozi wa Youth for Christ /Rwanda
Mugarura Jean Baptiste
National Director