ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Itorero ADEPR Paruwasi ya GICUMBI ururembo rw’Amajyaruguru, ikorera mu Akarere ka Gicumbi Umurenge wa NYANKENKE, Akagari ka RUSASA, rifite umushinga RW0685 ADEPR NYANKENKE, rirahamagara ba rwiyemezamirimo babishaka kandi babifitiye ubushobozi kuza gupiganirwa isoko ryo:
- Kugemura ibikoresho byo mu biro n’imfashanyigisho.
Uwifuza gupiganira iryo soko arasabwa kugera ku cyicaro cy’Itorero ADEPR Nyankenke aho umushinga RW0685 ADEPR Nyankenke ukorera agahabwa igitabo gikubiyemo amabwiriza y’isoko amaze kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) adasubizwa kuri konti 100034273027 yitwa ADEPR CHURCH Northern REGION OPERATIONS ibarizwa muri Banki ya Kigali (BK), mu minsi no mu masaha y’akazi cyangwa akayisaba anyuze kuri e-mail rw0685adeprnyankenke@gmail.com .
Amabaruwa asaba isoko ndetse n’ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo hapiganirwe iryo soko agomba kuba yageze ku biro by’umushinga tariki ya 28/07/2026 saa munani z’amanywa ari nabwo azafungurwa mu ruhame. Amabahasha azaza nyuma y’iyo saha ntabwo azakirwa
N.B: Ushaka ibindi bisobanuro yabariza kubiro by’iryo torero aho umushinga ukorera cyangwa agahamagara kuri izi nimero: 0788703144/0788529383
Bikorewe i Nyankenke kuwa 21/07/202
Umushumba wa ADEPR Itorero rya BETHEL
Pasitori NSANZAMAHORO Francois Xavier