Skip to main content

Itangazo Ryo Gutanga Isoko Ryo Kugemura Imiti Iterwa Mu Biti by’imbuto

KOTWIDIKA Cooperative
Rate this employer
Average: 3.6 (12 votes)

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO

Koperative KOTWIDIKA, ikorera mu Murenge wa Murama, Akarere ka Kayonza, iramenyesha abantu bose babifitiye ubushobozi n’ubunararibonye mu kugemura imiti ikoreshwa mu buhinzi, ko ishaka gutanga isoko ryo kugemura imiti iterwa mu biti by’imbuto birimo:

  • Avoka 
  • Imyembe 
  • Ibinyamacunga 
  • Ibifenesi 

Ibisabwa ku bifuza iri soko:

Abifuza iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari sosiyete cyangwa umucuruzi wemewe (ufite ibyangombwa by’ubucuruzi). 
  2. Kuba bafite uburambe mu gutanga imiti ikoreshwa mu buhinzi. 
  3. Gutanga urutonde rw’imiti bafite, n’igihe izamara (expiration dates). 
  4. Gutanga ibiciro by’iyo miti (quotation) bisobanutse neza. 
  5. Kugaragaza aho bakorera n’uko baboneka (address na contacts). 

Ibyifuzo byihariye:

  • Imiti igomba kuba yujuje ubuziranenge kandi yemerewe gukoreshwa mu Rwanda. 
  • Imiti igomba kuba ifasha kurwanya indwara n’udukoko twibasira ibiti by’imbuto. 

Uko dosiye zitangwa:

Abifuza iri soko bagomba kugeza dosiye zabo ku biro bya Koperative KOTWIDIKA biherereye mu Murenge wa Murama, Akarere ka Kayonza, cyangwa bakazohereza kuri email ya koperative ariyo kotwidikacooperative@gmail.com.

Igihe ntarengwa:

Dosiye zigomba kuba zagejejwe kuri koperative bitarenze ku itariki ya 22/04/2026 saa 16h00

Amabaruwa y’abapiganwa azafungurirwa muruhamwe tariki 24/04/2026 saa yine (10h00) ku biro bya koperative 

Ibindi Bisobanuro mwahamagara kuri No: 0788409972 cyangwa 0783003892

Koperative KOTWIDIKA ifite uburenganzira bwo kudatanga isoko ku bifuza bose mu gihe ibisabwa bitujujwe.

NB: Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga iri soko n’ubwoko bw’imiti ikenewe (DAO) kigurirwa kuri koperative wishyuye amafaranga ibihumbi icumi (10,000rwf) kuri numero ya compte 571410382310137 yafunguriwe muri BPR.

Bikorewe i Murama, ku wa 15 / 04 / 2026

Ubuyobozi bwa Koperative KOTWIDIKA

 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)