EAR DIOCESE KIBUNGO
EAR PAROISSE RWANTONDE
RW0652 EAR RWANTONDE
RWANTONDE kuwa 11/11/2026
ITANGAZO RYO KUGURIRA ABANA BO MU MUSHINGARW0652 EAR RWANTONDE IMYENDA KUBANA 244
Isoko ryo kugurira bana imyenda yokurimbana (Smart clothes) kubafatanyabikorwa bafashirizwa mu mushinga RW0652 EAR RWANTONDE
Itorero EAR Paruwase Rwantonde rifite icyicaro mu karere ka KIREHE , Umurenge wa Gatore akagari ka Rwantonde umudugudu wa Kavomo, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira isoko rigaragara haruguru . Ibi bikazabera ku icyicaro cy’Itorero aho Umushinga RW0652 EAR RWANTONDE Uterwa inkunga na Compassion International-Rwanda ukorera.
Imyenda yokurimbana
| Age group ( Ibyiciro byabana) | CHILDREN |
| Age group 1-3 | 22 |
| Age group 4-6 | 72 |
| Age group 7-9 | 83 |
| Age group 10-12 | 55 |
| Age group 18-22 | 12 |
| Total | 244 |
-Hemerewe gupiganwa kuri iri soko ba rwiyemezamirimo bujuje ibyangombwa bikurikira:
- Ibaruwa yandikiwe umushumba w’Itorero
- Umwirondoro wa Company
- Registre y’ubucuruzi igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora uyu murimo ari gupiganira, (RDB Certificate)
- Agomba kuba afiteTIN,VAT byubucuruzi hariho umukono wa noteri
- Icya ngombwa cyo kutabamo umwenda w’imisoro gitangwa na RSSB, kiriho umukono wa Noteri kandi kitarengeje amezi atatu.
- Icya ngombwa cyo kutabamo umwenda w’imisoro gitangwa na RRA kiriho umukono wa Noteri kandi kitatangiwe online kandi kitarengeje amezi atatu gitanzwe.
- kuba atanga Facture ya EBM igaragazaho yayitangiye
- Photocopy y’irangamuntu ya nyiri Company
- Kwerekana ibyangombwa byibuze 2 byaho yaba yarakoze imirimo yapiganiye bitarangije amazi atatu akoze iyo mirimo.
- Gutanga Facture proformas y’isoko yapiganiye igaragaza igiciro cya kimwe na byose.
- Kubayemera gusura sample y’Imyenda ku mushinga RW0652 EAR Rwantonde kuwapiganiye isoko , utasuye sample ibyangombwa bye biba ipfabusa.
- Kuba yemera guhita agemura ibyo yapiganiye akimara gusinya amasezerano cg bitarenze iminsi itandatu amaze gusinya no guhabwa raporo y’isoko yapiganiwe.
- Kubayemera kwishyurwa hakoreshejwe Op kandi akishyurwa ashoje isoko yapiganiye
- Kubahiriza igihe cyo gutanga amabaruwa hakoreshejwe email yanyiri company ipiganwa cg irimumazina ya company
- Abifuza gupiganira iri soko kandi bujuje ibisabwa muri iri tangazo bohereza ibyangombwa kuri e-mail y’umushinga rwantonde@gmail.com bagatanga copy Kuri iyi email cuwase@rw.ci.org kandi ibyangombwa bidatanzwe hose biba impfabusa. Kudeposa ni uguhera tariki ya 11/11/2026 kugeza 24/11/2026 saa tatu zigitondo ,umunsi wo gufungura amabaruwa ni kuwa 24/11/2026 saa yine 10:00am za mugitondo ku cyicaro cy’uwo mushinga, uwatsindiye isoko akabimenyeshwa by’agateganyo kuri email ndetse nabitabiriye bose bamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa.
Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0786143086 / 0786298672
Bikorewe Rwantonde 11/11/2026
Umushumba wa EAR Paruwase Rwantonde
Rev. Ntakirutimana Alphonse