ITANGAZO RYO KWIGA UMWUGA WO KUDODA MU GIHE CY’AMEZI ATANDATU (6)
Ubuyobozi bwa UFACO Garments Ltd buramenyesha ababyeyi, urubyiruko ndetse n’abandi bose bifuza kwiga umwuga wo kudoda, ko bwafunguye gahunda y’amahugurwa y’igihe gito mu mwuga wo kudoda no gukora imyenda (Garment Making / Tailoring).
Amahugurwa azamara igihe kingana n’amezi atandatu (6 months), kandi abazayitabira baziga biyishyurira. Muri aya mahugurwa, abanyeshuri bazahabwa ubumenyi n’ubushobozi mu bikorwa birimo:
- Gukoresha imashini zitandukanye zidoda;
- Kumenya ibikoresho n’imyenda ikoreshwa mu kudoda;
- Gupima no gufata ibipimo by’imyenda;
- Gukata imyenda hakurikijwe ibipimo;
- Kudoda no guteranya ibice by’imyenda;
- Gukora amashati, amapantalo, amakanzu n’indi myambaro;
- Gukora finishing no kugenzura ubuziranenge bw’imyenda;
- Amahugurwa ngiro (practical training) azakorerwa muri UFACO Garments Ltd kugira ngo abanyeshuri babone ubumenyi bushingiye ku kazi gakorerwa mu ruganda.
IBISABWA KU BASHAKA KWIYANDIKISHA
- Kuba bafite ubushake bwo kwiga umwuga wo kudoda;
- Kuzana fotokopi y’Indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kibanga;
- Kuzana fotokopi y’impamyabumenyi ku bayifite;
- Kuzuza ifishi yo kwiyandikisha;
- Kwemera gukurikiza gahunda n’amabwiriza agenga amahugurwa;
- Kwishyura amafaranga y’amahugurwa nk’uko azagenwa na UFACO Garments Ltd.
IGIHE AMAHUGURWA AZAMARA
NB1: Amasomo azamara amezi atandatu (6) kandi azibanda cyane ku myitozo ngiro, kugira ngo uyasoje abe ashoboye gukoresha neza imashini zidoda no gukora imyenda ku rwego rw’umwuga, ku buryo ashobora kwihangira umurimo cyangwa gukorera mu nganda zikora imyenda. Abazaba barangije neza aya mahugurwa bazahabwa icyemezo (Certificate) cyemewe kandi kiriho umukono wa RTB (Rwanda TVET Board), ikigo cya Leta gifite inshingano zo guteza imbere no kugenzura imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.
NB2: Itariki yo gutangira amasomo, ndetse n’andi makuru yose ajyanye n’amahugurwa bizamenyeshwa gusa abamaze kwiyandikisha. Amasomo azajya atangira mu gitondo kugeza saa munani z’amanywa (14:00). Abifuza kwiyandikisha basabwe kohereza ibyangombwa bisabwa nk’uko byavuzwe haruguru kuri izi aderesi za email: info@ufaco.top copy to agathe.nyirashimiyimana@ufaco.top. Kwiyandikisha bizarangira ku wa 30/09/2026.
Bikorewe i Kigali, kuwa.................//2026
Ubuyobozi bwa UFACO Garments Ltd