ITANGAZO RY’AKAZI
Koperative DUKUNDE KAWA MUSASA iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gakenke ho mu Murenge wa Ruli, iramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko ishaka gutanga akazi mu Ishuri ry'Incuke Musasa Nursery School, rizatangira ibikorwa byaryo mu mwaka w'amashuri wa 2026–2027, ku myanya ikurikira:
- Umwarimu wungirije (Aide Enseignant(e))
Imyanya ihari: 1
Ibyo agomba kuba yujuje:
- Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye y’inderabarezi (A2) cg akaba afite indi mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye hamwe n’impamyabushobozi itangwa na REB ko yahuguwe mu kwigisha mu mashuri y’incuke n’ ubunararibonye bwo kurera no gutanga inyigisho zitangwa muri iki cyiciro.
- Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka itatu (3) mu burezi bw’amashuri y’inshuke (Pre-primary) cyangwa amashuri abanza (Primary).
- Kuba ari inyangamugayo.
- Kuba akunda abana kandi afite ubushobozi bwo kubitaho no kubarera neza.
- Kuba azi neza gukoresha mudasobwa n’ikoranabuhanga
- Kuba atarengeje imyaka 40 y’amavuko
- Kuba azi neza kuvuga no kwandika igifaransa n’icyongereza
Ibisabwa mu gusaba aka kazi:
- Ibaruwa isaba akazi yandikiwe umuyobozi wa Koperative
- Umwirondoro wuzuye uherekejwe n’inyandiko z’abantu batatu (3) bakuzi neza (Curriculum Vitae with at least 3 professional references),
- Fotokopi y’Indangamuntu;
- Kopi z’impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi afite zose zijyane n’aka kazi.
Dosiye yuzuye neza isaba akazi igomba kuba yagejejwe ku biro bya koperative bitarenze taliki ya 20/Kanama/2026 saa kumi nimwe z’umugoroba (17h00) zuzuye. Ushobora kandi kohereza inyandiko zisaba akazi muburyo bw’ikoranabuhanga, kuri info@dukundekawa.rw ukavuga neza umwanya usaba ahandikwa impamvu (subject).
Umunsi uteganijwe w’ibizamini ku bujuje ibisabwa bazawumenyeshwa kuri telefoni yabo ngendanwa. Abujuje ibisabwa gusa ni bo bazahamagarwa gukora ikizamini. Dosiye zitujuje ibisabwa cyangwa zoherejwe nyuma y'igihe ntizizasuzumwa.
Ku bindi bisobanuro, wahamagara 0784912906 (President), cg 0782142193 (Manager). Ushobora no kutwandikira kuri email: info@dukundekawa.rw.
Bikorewe i Ruli, kuwa 05 Kanama 2026.
UWINGENEYE Virginie
Perezida wa Koperative Dukunde Kawa Musasa