Skip to main content

Itangazo Ry’isoko Ryo Kugura No Gutanga Arrosoirs

AVSI RWANDA

AVSI Rwanda is a registered local organization at Rwanda Government Board (RGB) as local NGO under Reg.N°:717/RGB/NGO/LP/12/2020. Its mission is to promote the dignity of the person through development cooperation activities

AVSI started working in Rwanda in 1994, just after the Genocide against the Tutsis, initially engaged in humanitarian emergency interventions.

We operate in 6 Rwandan districts in different areas of intervention. We accompany more than 240,000 people with project of Education, Child protection and Youth Rights, Gender equality and Women’s Empowerment, Mental health, Economic Empowerment, Climate Change and Agriculture.

Rate this employer
Average: 3.4 (20 votes)

AVSI Rwanda ni umuryango w’imbere mu gihugu wemewe na Guverinoma y’u Rwanda, wabaruwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) nk’umuryango utegamiye kuri Leta ukorera mu Rwanda, ufite nimero y’iyandikwa 717/RGB/NGO/LP/12/2020.

Intego yawo ni gukorera buri munsi mu kubaka umuryango wubahiriza agaciro n’icyubahiro bya buri muntu kandi urangwa n’ubutabera, wubaha amahitamo n’ibyifuzo by’abana n’imiryango yabo, ndetse no guteza imbere umutekano n’ubusabane mu miryango binyuze mu bufatanye bukomeye hagati y’ababyeyi, abaturage n’amashuri, hagamijwe imibereho myiza’iterambere ryuzuye ry’abana.

AVSI Rwanda ikorera mu turere 6 tw’u Rwanda, mu byiciro bitandukanye by’ibikorwa. Ifasha kandi ikorana n’abantu barenga 240.000, binyuze mu mishinga ijyanye n’ibi bikurikira:

  • Uburezi
  • Kurengera umwana n’uburenganzira bw’urubyiruko
  • Uburinganire n’iterambere ry’abagore
  • Ubuzima bwo mu mutwe
  • Iterambere ry’ubukungu
  • Imihindagurikire y’ikirere
  • Ubuhinzi

AVSI Rwanda ikorana n’abaturage, imiryango, amashuri, inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo iteze imbere imibereho myiza, uburenganzira n’iterambere rirambye ry’abana, imiryango ndetse n’abaturage muri rusange.

ITANGAZO RY’ISOKO RYO KUGURA NO GUTANGA ARROSOIRS

AVSI Rwanda iramenyesha abacuruzi cyangwa ibigo bicuruza arrosoirs ko yifuza gutanga isoko ryo kugura no gutanga arrosoirs zifite ubushobozi bwo kujyamo litiro 10 z’amazi kuri buri arrosoir.

  • Ibisabwa kuri arrosoirs

Arrosoir igomba kuba ijyamo litiro icumi (10L) z’amazi, kandi ifite umufuniko urimo utwenge amazi acamo mu gihe cyo kuhira imyaka/imbuto/imboga.

  • Umubare wa arrosoirs n’igiciro

Lot 1: Akarere ka Gicumbi (koresha iyi mbonerahamwe mu gihe uri gupiganira iri soko)

Umurenge Umubarewa arrosoirs zikenewe mu karere Igicirokuri arrosoir imwe Igiteranyo Ikiguzi cy’urugendo (Transport) Igiciro cyose ku gikoresho n’igiciro cy’urugendo (transport)cyo kubigezayo
Ruvune 21
Nyamiyaga 39
Rukomo 30

Lot 2: Akarere ka Ruhango (koresha iyi mbonerahamwe mu gihe uri gupiganira iri soko)

Umurenge Umubarewa arrosoir zikenewe Igicirokuri arrosoir imwe Igiteranyo Ikiguzi cy’urugendo (Transport) Igiciro cyose ku gikoresho n’igiciro cy’urugendo (transport) cyokubigezayo
Ruhango 33
Bweramana 21
Ntongwe 21
Kinazi 15

Lot 3: Akarere ka Nyanza (koresha iyi mbonerahamwe mu gihe uri gupiganira iri soko)

Umurenge Umubare Igicirokuri Igiteranyo Ikiguzi Igiciro cyose ku
wa arrosoir imwe cy’urugendo gikoresho
arrosoirs (Transport) n’igiciro
zikenewe cy’urugendo(transport)cyo
kubigezayo
Cyabakamyi 15
Kigoma 33
Mukingo 21

Ibyangombwa bisabwa kandi bikorerwaho isuzuma

Uwitabira isoko agomba gutanga:

  • Inyandiko igaragaza ko yemerewe gukora ubucuruzi iriho na TIN number
  • Icyangombwa cy’uko ikigo cyanditswe muri TVA / VAT cyanwa cyasonewe
  • Inyandiko igaragaza ko umucuruzi atanga inyemezabuguzi (EBM invoice)
  • Icyangombwa cy’uko nta mwenda abereyemo Rwanda Revenue Authority, kitarengeje amezi atatu
  • Icyangombwa kigaragaza ahandi yakoze iyo mirimo akayirangiza neza (ni akarusho)
  • Igiciro kuri buri arrosoir n’igiteranyo rusange, hashingiwe ku mubare wa arrosoirs zikenewe (reba imbonerahamwe uko iteye hejuru)
  • Igihe cyo gutanga arrosoirs kitarengeje iminsi 2 y’akazi muri buri karere.

Icyitonderwa: Igiciro gito si cyo cyonyine kizashingirwaho; hazitabwa ku bwiza no kubahiriza ibisabwa byose.

Uwitabira isoko asabwa kugaragaza niba igiciro yatanze kirimo ubwikorezi kugeza arrosoirs bizashyirwa mu murenge wa Ruvune, Rukomo, Nyamiyaga, Ruhango, Bweramana, Ntongwe, Kinazi, Cyabakamyi, Mukingo na Kigoma.

AVSI Rwanda ifite uburenganzira bwo kwanga isoko ritubahirije ibisabwa, ifite kandi uburenganzira bwo kugabanya no kongera ingano (umubare wa arrosoirs zikenewe), hashingiwe ku kigereranyo cy’ingengo y’imari yateganyijwe n’ibiciro biri ku isoko.

NB: AVSI Rwanda ntabwo itanga avance ku kigo cyatsindiye isoko.

4. Gutanga amasoko

Ibitabo by’amasoko bigomba gutangwa ku biro bikuru bya AVSI Rwanda,

| Kigali | Gasabo - Kimironko | Bibare | Inyamibwa village |KG 145 St. House No 10, bitarenze ku wa 29/09/2026 saa kumi n’imwe (5:00 pm)

Gufungura isoko: Ku wa 30/09/2026 kuva saa kumi ku biro bya AVSI Rwanda.

Bikorewe i Kigali, ku wa 21/09/2026

Lorette Birara

Umuyobozi wa AVSI Rwanda

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)