Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugemura Inkweto Z’abagenerwabikorwa B’umushinga Rw0635 

 RW0635 EAR Munyaga

Paruwasi EAR (Eglise Anglicane du Rwanda) refers to local parishes within the Anglican Church of Rwanda. These parishes act as the local community centers for faith, social development, and community support across Rwanda

Rate this employer
Average: 3 (1 vote)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO RYO KUGEMURA INKWETO Z’ABAGENERWABIKORWA B’UMUSHINGA RW0635 

Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Paroisse ya MUNYAGA ifite icyicaro mu Umurenge wa Munyaga, Akarere ka Rwamagana, burahamagarira ba Rwiyemezamirimo babishaka kandi babishoboye kuza gupiganira isoko ryo kugemura inkweto z’Abafatanyabikorwa bafashwa n’Umushinga RW0635.Size z’inkweto ni; 6,7,8,9.

Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EAR Paruwase ya Munyaga aho Umushinga ukorera guhera ku itariki ya 16/05/2026 kugeza ku itariki ya 20/05/2026, mu minsi n’amasaha y’akazi amaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 100000898214ya RW0635 EAR Munyaga iri muri Banki ya Kigali (BK).

Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw635earmunyaga@gmail.com, kugeza ku itariki ya 21/05/2026 isaa yine zuzuye (10h00) zikazafungurirwa mu ruhame i saa tanu (11h00) zuzuye za ku manywa ku biro by’Umushinga RW0635 EAR Munyaga. Nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru, nta yindi dosiye izakirwa.

Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0786142404.

Bikorewe i Munyaga, kuwa 05/05/2026

Umuyobozi wa EAR Paroisse Munyaga

Rev. NKERAMUGABA Jean Damascene

 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)