ITORERO ANGLIKANI RY’ URWANDA
DIYOSEZE YA GASABO
PARUWASE YA BUMBOGO
UMUSHINGA RW0788 EAR BUMBOGO
Tel: 0788465457/0784119357
ITANGAZO RYO GUTANGA AMASOKO
Ubuyobozi bwa EAR Paruwase ya Bumbogo bufite umushinga RW0788 EAR BUMBOGO uterwa inkunga na Compassion International Rwanda, burifuza gutanga amasoko akurikira:
- Imyenda yo kurimbana y’abana 244 barererwa muri uwo mushinga.
- Imipira y’imbeho y’abana 244 barererwa muri uwo mushinga.
Ba rwiyemezamirimo babishoboye kandi bujuje ibisabwa, barasabwa kuza gufata ibitabo bikubiyemo amabwiriza na Sample bijyanye n’ isoko bifuza gupiganira guhera kuwa gatatu tariki ya 6/05/2026- 25/05/2026 mu masaha y’ akazi, hamaze kwerekanwa inyemezabwishyu y’ amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa kuri buri soko yahisemo gupiganira yashyizwe kuri konti: 100023746551 RW0788 EAR BUMBOGO iri muri BK, amabaruwa azafungurwa mu ruhame kuwa kabiri tariki ya 26/05/2026 saa tanu za mugitondo (11h00 am) ku cyicaro cy’ umushinga I Bumbogo.
Bikorewe I Bumbogo kuwa kabiri tariki ya 05/05/2026
Umuyobozi wa Paruwase ya Bumbogo
Rev. Kubwimana Tharcisse