Skip to main content

Umuhuzabikorwa W’umuryango

SOCIETE DE SAINT VINCENT DE PAUL AU RWANDA

The Society of Saint Vincent de Paul is an international organization of Catholic lay people whose goal is to help its members grow in faith and charity by serving the poor and suffering.

Rate this employer
Average: 3.8 (5 votes)

SOCIETE DE SAINT VINCENT DE PAUL AU RWANDA

B.P 287 KIGALI

Tel: 0788643837

E-mail : ssvp_rwanda@yahoo.fr

TIN : 100992553

ITANGAZO RY'AKAZI

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo mu Rwanda ufite icyicaro mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, buramenyesha abantu bose babyifuza ko bushaka gutanga akazi ku mwanya w’Umuhuzabikorwa w’Umuryango.

Ibisabwa kuri uwo mwanya:

  • Kuba afite Dipolome y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Mashami akurikira:
  1. Business Administration
  2. Business Information and Technology
  3. Public Administration
  4. Management
  5. Project Management
  • Kuba afite uburambe nibura bw’imyaka itatu mu buyobozi bwa Leta cyangwa Imiryango Nyarwanda itari iya Leta, n’ibigo by’abikorera.
  • Kuba azi neza kuvuga no kwandika Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa
  • Kuba azi ikoranabuhanga rigezweho (Word, Excel, Power Point).
  • Umukandida agomba kuba afite imyaka guhera kuri 25 kandi atarengeje 45

Ibyangombwa bisabwa:

  1. Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi w’Umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo
  2. Fotokopi ya Dipolome iriho umukono wa Noteri
  3. Umwirondoro (Curriculum Vitae- CV)
  4. Fotokopi y'indangamuntu

Inshingano zijyanye n’uwo mwanya:

  1. Gukurikirana no guhuza ibikorwa by’Umuryango bya buri munsi
  2. Gutegura igenamigambi ry’ibikorwa by’Umuryango 
  3. Gutegura ingengo y’imari y’ibikorwa by’Umuryango no gukora raporo igaragaza ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
  4. Gutegura no gukurikirana imishinga ishyikirizwa abafatanyabikorwa n’abaterankunga 
  5. Gukora izindi nshingano ahabwa n’Ubuyobozi kandi ziri mu nyungu z’Umuryango

Dosiye isaba akazi igomba kugezwa ku Cyicaro cy’Umuryango, aho ukorera hafi ya Kiliziya ya Sainte Famille, bitarenze ku itariki ya…25./09/2026, Saa 17h00.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nimero zikurikira:

  • 0784558281
  • 0788857394

NGAYABERURA Jean Damascene

Umuyobozi w’Umuryango wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)