Skip to main content

Umushoferi

MGk Transpovision 19 Ltd

MGK transpovision 19 Ltd, sosiyete ikora mu bijyanye no gukodesha imodoka no gutanga serivisi za taxi, ikorera mu Mujyi wa Kigali

Rate this employer
Average: 3.9 (36 votes)

ITANGAZO RY’AKAZI N’AMAHIRWE

MGK – GUPATANA PROGRAM

Aho ibikorwa bibera: Kigali, Rwanda

Ikigo: MGK

Umwanya: Umushoferi – Gupatana

Andi mahirwe: Marketing Volunteers

KURI MGK

MGK ni ikigo gikora mu bijyanye na transport, gukodesha no gucunga imodoka, kikaba gitanga amahirwe ku bantu bafite ubushake bwo gukora no kwiteza imbere binyuze muri gahunda ya Gupatana.

MGK irashaka abantu bafite ubunyamwuga, ubunyangamugayo, ubushake bwo gukora ndetse n’ubwitange kugira ngo bifatanye n’iyi gahunda.

1. ABASHOFERI BIFUZA KWITABIRA GUPATANA IMODOKA NO GUKORA MARKETING VOLUNTEERING 

MGK irashaka abashoferi bifuza kwinjira muri gahunda ya Gupatana, aho umukandida wujuje ibisabwa ashobora guhabwa imodoka yo gukoresha mu rwego rwa transport, hakurikijwe amasezerano n’amabwiriza bya MGK Cyangwa ushobora gukora ubukorerabushake mu mwuga wa transport (volunters)

Ibisabwa ku mushoferi

Umukandida agomba:

  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rufite agaciro, cyane cyane icyiciro B cyangwa C.
  • Kuba azi gutwara imodoka neza kandi afite uburambe mu gutwara.
  • Kuba azi neza imihanda n’uduce dutandukanye twa Kigali.
  • Kuba ari umuntu w’umunyakuri, wizerwa kandi ufite inshingano.
  • Kuba yiteguye kubahiriza gahunda yo gukora no kwishyura hakurikijwe amasezerano.
  • Kubahiriza amabwiriza ya MGK ajyanye no gukoresha, kubungabunga no kwita ku modoka.
  • Kuba azi kuvugana neza n’abakiriya no gutanga serivisi nziza.
  • Kuba yiteguye gutanga ibyangombwa n’amakuru bisabwa mu gihe cyo gusaba.

AMAHIRWE YA GUPATANA

Abashoferi bujuje ibisabwa bashobora kwinjira muri gahunda ya Gupatana, batangiriye ku deposit ya 1,000,000 RWF, hakurikijwe ibisabwa n’amasezerano ya MGK.

Gahunda igamije guha umushoferi amahirwe yo gukoresha imodoka mu buryo bwateguwe, gukora transport no kubona amafaranga, mu gihe agenda yegera intego yo kuzagira imodoka ye bwite, hakurikijwe amasezerano agirana na MGK.

Icyitonderwa: Ingwate/deposit, uburyo bwo kwishyura, igihe cy’amasezerano n’ibindi bisabwa bizasobanurwa neza ku bakandida bujuje ibisabwa mbere yo gutangira gahunda.

Cyangwa kuba uzi :

  • Kumenyekanisha gahunda ya Gupatana mu bice bitandukanye bya Kigali.
  • Gushaka no kwegera abashoferi bashobora kwitabira gahunda.
  • Gukoresha WhatsApp n’imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha amahirwe ya MGK.
  • Kugeza kuri MGK amakuru y’abifuza kwitabira gahunda.
  • Gufasha mu bikorwa byo kwamamaza no kwegera abakiriya cyangwa abakozi bashya.
  • Kumenyekanisha MGK n’ibikorwa byayo.

Umuntu ushakishwa

Turashaka umuntu:

  • Ufite ubushobozi bwo kuvugana n’abantu neza.
  • Ukoresha neza WhatsApp n’imbuga nkoranyambaga.
  • Ufite umuhate kandi ukunda gushaka ibisubizo.
  • Ushobora gukora neza atagomba guhora akurikiranwa.
  • Ushishikajwe na Marketing, Sales, Transport cyangwa Entrepreneurship.
  • Uzi neza Kigali n’abantu bahatuye.
  • Uburambe muri Marketing cyangwa Sales ni inyongera, ariko si ngombwa.

KUKI WAKWIFATANYA NA MGK?

  • Amahirwe yo kwinjira muri gahunda ya Gupatana.
  • Amahirwe yo kubona uburambe mu bijyanye na Transport na Marketing.
  • Gukorera muri gahunda ifite amabwiriza n’amasezerano asobanutse.
  • Amahirwe yo kwagura imiyoboro y’akazi n’ubucuruzi.
  • Amahirwe yo gukorana n’ikigo gikora mu rwego rwa transport n’imicungire y’imodoka mu Kigali.

UKO WASABA

Abifuza kwitabira amahirwe ya Gupatana Driver cyangwa kuba Marketing Volunteer basabwe kohereza ubusabe bwabo kuri:

Email:mgkltd26@gmail.com    

Aho ibikorwa bibera: Kigali, Rwanda

Uko wandika ku busabe

Ku bashoferi: andika “GUPATANA DRIVER”

Ku ba Marketing Volunteers: andika “MARKETING VOLUNTEER”

MGK

Dufasha abantu kubona amahirwe binyuze muri Transport.

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)