Skip to main content

Wood Dryer Machine Operator

ADARWA COOPERATIVE

ADARWA COOPERATIVE (Coopérative d’action pour le Développement de l’Artisanat au Rwanda) ni Cooperative igamije guteza imbere imirimo y’ububaji,ubukorikori n’ibindi bigendanye nabyo mu Rwanda. Ikaba ifite icyicaro mu Kagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Rate this employer
Average: 3.8 (13 votes)

ITANGAZO RY’AKAZI

UMUKOZI USHINZWE GUKORESHA IMASHINI YUMISHA IMBAHO

(Wood Dryer Machine Operator)

ADARWACooperative irashaka umukandida ushoboye kandi w’umwete wo gukora k'umwanya wa Wood Dryer Machine Operator.

Uwo mukozi azaba ashinzwe gukoresha no gukurikirana imashini yumisha imbaho, kugenzura imikorere yayo, gukurikirana ireme ry’imbaho zumishijwe no kubahiriza amabwiriza y’umutekano n’imikorere y’imashini.

INSHINGANO Z’INGENZI

  • Gukoresha no gukurikirana Wood Dryer Machine.
  • Kugenzura ubushyuhe, ubuhehere, moisture content n’igihe cyo kumisha.
  • Gukoresha digital control panel, sensors n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’imashini.
  • Kwandika no kubika amakuru ajyanye n’umusaruro n’imikorere y’imashini.
  • Kumenya ibibazo by’imashini no kubimenyesha umuyobozi.
  • Gukora isuku n’igenzura ry’ibanze ry’imashini,
  • Kugenzura ireme ry’imbaho zimaze kumishwa.

IBISABWA

Umukandida agomba kuba:

  • Afite nibura Diploma/Certificate ya TVET cyangwa amashuri yisumbuye, cyane cyane mu bijyanye na Mechanical, Electrical, Wood Technology, Industrial Technology cyangwa ibindi bijyanye n’uyu mwanya.
  • Afite ubumenyi mu gukoresha imashini z’inganda.
  • Afite ubumenyi muri ICT, harimo gukoresha mudasobwa.
  • Azi gukoresha Microsoft Excel na Word.
  • Afite ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye na sensors, temperature, humidity na digital control systems.
  • Afite ubushobozi bwo kumenya no gukemura ibibazo by’ibanze by’imashini.
  • Afite ubushake bwo kwiga no gukoresha ikoranabuhanga rishya.
  • Afite uburambe mu gukoresha Wood Dryer Machine cyangwa izindi mashini zisa na yo; ni inyongera ikomeye.
  • Ari umuntu w’umwete, wizerwa, wubahiriza igihe kandi ushoboye gukorana n’abandi.
  • Azi icyongereza mu rwego rwo gusoma no gusobanukirwa amabwiriza y’imashini.

AHO AKAZI KAZAKORERWA

Rwanda

UBWOKO BW’AKAZI

Full-time

UKO WASABA

Abujuje ibisabwa basabwe kohereza:

  • CV ivuguruye
  • Kopi y’impamyabumenyi/certificate
  • Impapuro zigaragaza uburambe mu kazi, niba zihari

ITARIKI NTARENGWA YO KUZANA INYANDIKO ZISABA AKAZI NI TARIKI YA 24/09/2026 SAA YINE ZUZUYE MU BUNYAMABANGA BWA ADARWA COOPERATIVE CYANGWA HAKORESHEJWE 

E-MAIL: adarwacoopera@gmail.com 

Bikorewe ku Gisozi, kuwa 04/09/2026.

UWIMANA Venantie

Perezida w’ADARWA COOPERATIVE

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)