ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO.
Itorero rya Pentekote ry’U Rwanda –Itorero ADEPR ribinyujije muri itorero rya BUKANE –Paruwase ya MUSANZE, URUREMBO RW’AMAJYARUGURU Ikoreramo Umushinga RW0372 ADEPR BUKANE, Rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira isoko ryo
1. Kudoda no kwambika abana impuzankano z’ishuri(Primaire).
Uwifuza gupiganira iri soko yaza gufata igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa ku biro by’Umushinga RW0372 ADEPR BUKANE uri muri iyo Paruwase yitwaje inyemezawishyu (bordereau)igaragaza ko bishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa kuri Konti No 4413107500 iri muri BPR,Yitwa ADEPR CHURCH MUSANZE PARISH.
Uwifuza kubona igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa mu buryo bw’ikoranabuhanga agisaba Ubuyobozi bw'Umushinga RW0372 ADEPR BUKANE Akoresheje e-mail:rw372adprbukane@gmail.com, akohereza ubusabe bwe buri hamwe n’inyemezabwishyu(bordereau) yemeza ko yishyuye ikiguzi cy’igitabo cy’amabwiriza agenga ipiganwa,maze akabona kohererezwa icyo gitabo.
Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kandi zifungurwe mu ruhame kuwa 26 /08/2026 saa yine za mu gitondo ku biro by’Umushinga RW0372 ADEPR BUKANE ,Nyuma y’iyo saha nta yindi nyandiko izakirwa.
N.B : Borudero igomba kuba igaragaza izina ry’isoko ryapiganiwe n’izina ry’umushinga watanze isoko.
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri tel No: 0781433709(Project Director) cyangwa 0784800672(Pastor)
Bikorewe I Bukane ,kuwa 20/08/2026
Pastor Jean Claude HABARUREMA
Umushumba w’Itorero rya BUKANE.