Skip to main content

Itangazo Rihamagarira Gupiganira Isoko Ryo Kugemura Amatungo Magufi(Intama)

RW 0797 EAR MUSANZU
Rate this employer
Average: 3 (1 vote)

ITORERO ANGLIKANI RY’U RWANDA Musanzu, kuwa 18/08/2026

DIYOSEZE YA SHYIRA

UBUCIDIKONI BWA GITARE

PARUWASE MUSANZU

ITANGAZO

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA AMASOKO

Itorero Angrican paruwasi ya Musanzu, ikoreramo Umushinga uterwa inkunga na Compassion International RW0797EAR MUSANZU, riherereye mu Mudugudu wa gasenyi,Akagari ka Buramba, Umurenge wa Gahunga , Akarere ka Burera . Rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi gupiganira Isoko ryo kugemura amatungo magufi(Intama).

Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa(DAO) mu biro by’umuyobozi w’Umushinga RW0797 EAR Musanzu kuva ku itariki ya 20/08/2026, kugeza tariki ya 07/09/2026 mu masaha y’akazi, nyuma yo kwishyura amafaranga Ibihumbi icumi (10,000Frws) adasubizwa yo kuguraigitabo ashyirwa kuri konti y’Umushinga RW0797 ifite No 100026241288 yitwa RW 0797 EAR MUSANZU iri muri Banki ya Kigali(BK). Amabahasha y’Ipiganwa azakirwa kandi afungurwe mu ruhame taliki ya 07/09/2026 Saa tatu (09h00) za mugitondo ku biro by’umushinga RW0797 EAR MUSANZU. 

-Abakeneye ibindi bisobanuro baza k’umushinga mu masaha y’akazi cyangwa bagahamagara kuri 0784706512/0788546244.

Bikorewe i Musanzu , ku wa 18/08/2026

Rév.MPARIRWA Michel

Pasiteri wa Paruwase EAR MUSANZU

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)