Skip to main content

Itangazo Ryo Gupiganira Isoko Ryo Kugura No Kugemura Ibiribwa N’ibikoresho by’isuku

RW0444 UEBR REMERA

UEBR REMERA rifite umushinga RW0444 UEBR REMERA uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa REHURU, Akagali ka REMERA

Rate this employer
Average: 3 (3 votes)

ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO

Ubuyobozi bw’itorero UEBR REMERA rifite umushinga RW0444 UEBR REMERA uterwa inkunga na Compassion International Rwanda ubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyaruguru, Umurenge wa REHURU, Akagali ka REMERA, buramenyesha ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi, babyemerewe, babyifuza kandi bujuje ibyangombwa bisabwa gupiganira Isoko akurikira:

  1. Isoko ryo kugura no kugemura Ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

IBISABWA BA RWIYEMEZAMIRIMO

  1. Ibaruwa yandikiwe umushumba isaba kubaka inzu y’amatsinda cyangwa kugemura ibiribwa n’ibikoresho by’isuku
  2. Kugaragaza photocopy y’indangamuntu
  3. Kuba afite Tin Number
  4. Kuba afite icyemezo cy’ibyo akora gitangwa na RDB (Registre de commerce)
  5. Icyemezo cyo kutabamo umwenda wa Leta w’imisoro ya Leta na RRA kiriho umukono wa notaire wa Leta
  6. Kuba yariyandikishije ku musoro nyongera gaciro (TVA) kiriho umukono wa notaire wa Leta
  7. Kugaragaza icyemezo gitangwa na RSSB kerekana ko nta mwenda abereyemo icyo kigo kiriho umukono wa notaire kitarengeje amezi 3 gitanzwe.
  8. Kugaragaza ibyangombwa 3 byaho yagemuye cyangwa yakoze isoko apiganira.
  9. Kugaragaza borderau yishyuriyeho amafaranga ibihumbi 10,000Frws adasubizwa kuri konti 4412163369 UEBR P. REMERA iri muri BPR yo kugura igitabo cy’ipiganwa (DAO).
  10. Kuza ku munsi w’ipiganwa yitwaje kashe ya company.
  11. Dossiers z’abazapiganwa zifungishijwe ijambo banga zigomba koherezwa kuri email ari yo: rw0444projectremera@gmail.com bagashyira kopi kuri email: enzaramyimana@rw.ci.org

Gufungura amabahasha y’abitabiriye ipiganwa bizakorwa kuwa Gatanu taliki ya12/06/2026 saatanu zuzuye(11h00) za mugitondo bibere ku biro y’umushinga RW0444 Remera mu ruhame.buri wese azaza mu ipiganwa yitwaje Ijambo banga yakoresheje afunga dossiers . Amabwiriza yose n’ibizagenderwaho bazabisoma muri DAO iboneka kubiro by’umushinga RW0444 Remera mu minsi y’akazi bakimara kumva iri tangazo. Uzajya arangiza kwishyura icyo gitabo azajya yohereza ubusabe bwe kuri email: rw0444projectremera@gmail.com yoherezeho ni inyemezabwishyu yishyuriyeho, DAO ayihabwe kuri email cyangwa aze kuyifata ku biro by’umushinga .

Ukeneye ibindi bisobanuro yabariza kuri Telephone zikurikira.

078800958: Umushumba wa paruwasi UEBR Remera, 0788990740: Umuyobozi w’umushinga

Bikorewe I Remera, kuwa 29/05/2026

Umushumba wa Paruwasi UEBR Remera Pastor. HABINTWARI Mathieu

 

Click on the APPLY button to send your application documents:
  • Your application will be sent to the employer immediately (Allowed formats: .doc .pdf .txt .docx)
  • A confirmation email will be sent to you few minutes afterwards
  • You can request any documents archived from our website (ex: a job description, a CV, a cover letter...)