FREE METHODISTE CHURCH IN RWANDA
NYAGASAMBU PARISH
PROJECT RW0144 NYAKAGUNGA
TIN NUMBER: 101379062
Email: rw144nyakagunga@gmail.com
ITANGAZO RY’ISOKO
Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda - EMLR, Paroisse Nyagasambu rifite umushinga RW0144 Nyagasambu uterwa inkunga na Compassion International, rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babishoboye gupiganira isoko ryo kugemurira ibikoresho by’ishuri.
Uwifuza gupiganira iryo soko agomba kuza gufata igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa (DAO) ku Biro bya EMLR Paroisse NYAGASAMBU aho Umushinga ukorera guhera ku itariki 19 - 24/08/2026, yitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwf) adasubizwa ashyirwa kuri Konti No: 4410988336 ya EMLR Paroisse Nyagasambu iri muri Banki ya baturage (BPR).
Dosiye z’ipiganwa zizoherezwa gusa kuri Email: rw44nyakagunga@gmail.com, kugeza ku itariki ya 01/09/2026 isaa mbili zuzuye (8h00) nyuma y’iyo saha, nta yindi dosiye izakirwa.kuruwo munsi Dosiye zikazafungurirwa mu ruhame i saa ine (10h00) za mu gitondo ku biro by’Umushinga RW0144 NYAKAGUNGA .
Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara kuri Telephone: 0788748420
Bikorewe i Nyakagunga, kuwa 18/8/2026.
Uhagarariye ibikorwa bya RW0144 muri EMLR Paroisse Nyagasambu
Pastor MUNDERERE INGABIRE Jean de Dieu